issa
Imyaka itanu muri gereza, kwirukanwa muri Kaminuza!Twinjire mu buzima bwa Karasira Aimable (VIDEO)

May 7, 2026 - 10:15
 0

Kuri ubu inkuru igezweho ni urupfu rwa Uzaramba Karasira Aiamable wari uzwi nka Prof Nigga. Icyakora ubuzima bwe bwaranzwe n'ibizazane birimo kwirukanwa muri Kaminuza y'u Rwanda yakozemo imyaka 14, kuvugira abarwanya Leta y'u Rwanda no kuba yapfuye yari yasoje igifungo cye cy'imyaka itanu yamaze muri gereza ya Mageragere.

Nyakwigendera Uzaramba Karasira Aimable alias Prof Nigga yaguye mu bitaro bya Nyarugenge agiye kuvuzwa nyuma yo kunywa imiti irengeje ikigero cyagenwe na muganga.

Mu gitondo cyo ku itariki 6 Gicurasi 2026 Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda’RCS’ rwashyize hanze itangazo ryo kubika Karasira Aimable. Yapfuye umunsi yagombaga gusohoka muri gereza warenze kuko hari nka saa sita z’ijoro. Icyakora urubanza rwe rwaranze no kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe n’uko yari azwi ku mbuga nkoranyambaga. Turebere hamwe bimwe mu byaranze ubuzima bwa Karasira Aimable Uzaramba alias Prof Nigga.

 Karasira Aimable Uzaramba yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda imyaka 14. Ku itariki 14 Kanama 2020, umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda icyo gihe yari Prof Philip Cotton yamwandikiye amumenyesha amakosa yakoze anamumenyesha ko yirukanywe burundu. Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga’CST’ yari yaramwandikiye imusaba ibisobanuro ku myitwarire yari yaragaragaje muri Covid-19 ubwo abarimu basabwaga kunyuza amasomo ku ikoranabuhanga ariko we ntiyabikozwaga.

 Mu 2010 Karasira Aimable Uzaramba yinjiye mu muziki wo mu njyana ya Hip Hop/RAP aho yaririmbaga ku ngingo zitandukanye z’ubuzima. Yakiriwe neza kuko cyari igihe iyo njyana yarimo yamamara mu rubyiruko. Mu 2021 yigeze kuvuga ko hari abantu bo hanze y’u Rwanda barwanya ubutegetsi buriho, bamuhaga amafaranga bakamusaba kubavugira nawe akemeza ko yahengamiraga ku ruhande rw’ibibi gusa yirengagije ko hari n’ibyiza Leta y’u Rwanda ikora. Ibyo yabitangaje nyuma y’umunsi umwe yirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda.

May 7, 2026 - 10:51