issa
Kigali: Babangamirwa n’uko nta bakire bapfa gukora umuganda rusange

May 30, 2026 - 14:03
 0

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko babangamirwa cyane n’uburyo umuganda rusange ukorwa mu Cyumweru cya nyuma gisoza Ukwezi witabirwa n’abaturage batishoboye gusa ndetse nta mukira ujya upfa kuwitabira.

Bamwe mu baturage baganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko umuganda rusange ubafasha cyane mu bijyanye no kwisanira ibikorwa remezo birimo imihanda na za ruhurura ariko babazwa cyane n’uko witabirwa n’abaturage batishoboye gusa.

Bemeza ko kuba nta mukira ujya upfa kwitabira umuganda bibangamira bamwe mu batishoboye bawitabira bakaboneraho gusaba inzego zibishinzwe guhwitura n’abakire.

Hirwa Olivier yagize ati “ None se ubona koko hari umukire ujya ukora umuganda?njye mbona warahariwe abakene gusa hagakwiye kubaho ubury n’abakire bashishikarizwa kuwukora.”

Undi yagize ati “ Nitwe tutishoboye tuwukora gusa ikibabaje n’’uko iyo tutawukoze baduca amande ariko abakire ntibayabace ngo ni abavuga rikijyana ra.”

Yakomeje agira ati “ Muzabikoreho ubuvugizi nabo bajye bawukora kuko imihanda dukora ninabo bayinyuzamo cyane ibinyabiziga byabo.”

Umwe mu bakuru b’imidugudu yo mu Kagari ka Munanira ya mbere yabwiye UKWELITIMES, ko nawe abangamirwa n’uko ntamukire ujya ukora umuganda rusange.

Yagize ati “ Ibyo bavuga ni ukuri rwose ubona ko abakire batawitabira ku buryo usanga ukorwa n’abaturage basanzwe gusa.”

Yongeyeho ko abakire bo mu Mudugudu ayobora n'ubwo badakora umuganda rusange hari ibyo babafasha cyane cyane nk'iyo babakeneyeho inkunga y'amafaranga.

UKWELITIMES, yahamagaye Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntireganya, kugira ngo ayibwire kuri iki kibazo ariko ntiyabasha kuboneka.

Ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Kamwiza mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge bari mu muganda rusange wo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026