issa
Uwari umucunguzi niwe uyitanze! PSG yegukanye UEFA Champions League itsinze Arsenal FC

May 30, 2026 - 21:25
 0

Ikipe ya Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Arsenal FC kuri Penalite.  Gabriel Magalhães wari umucunguzi mu mutima w’ubwugarizi niwe uhushije Penalite itumye batakaza igikombe.

Saa Kumi n’ebyiri z’Umugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Arsenal FC na Paris Saint Germain watangiye.

Wari umukino urimo imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko wihariwe cyane na PSG kuko wabonaga Arsenal FC yayiretse igacungira ku mipira yihuse. Ku munota wa 5 gusa, Arsenal FC yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Kai Havertz.

Ikipe ya Arsenal FC n’ubundi yakomeje gukinira inyuma cyane ariko ukabona Paris Saint Germain irimo guhusha uburyo bwinshi bwagombaga kuvamo igitego. Ku munota wa 65, ikipe ya Paris Saint Germain yatsinze  igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ousmane Dembele kuri Penalite nyuma y’ikosa ryakozwe Na Mosquera rikorewe kuri Khvicha Kvaratskhelia.

Paris Saint Germain yakomeje kugenda ishaka ikindi gitego ariko abarimo Désiré Doué, Barcola, Vitihna bakomeza kugenda bahusha uburyo bukomeye. Ku rundi ruhande Arsenal FC nayo yahise ifungura nyuma yo kwinjizamo Martinelli, Viktor Einar Gyökeres na Madueke yemera gutangira gukina.

Iminota 90 yarangiye ikipe zombi zingayije igitego 1-1. Ni umukino warangiye ikipe zombi zirimo gukina neza nubwo ntayigeze ibona igitego cya kabiri bigatuma zihita zijya mu minota 30 y’Inyongera irangira nta kivuyemo.

Ikipe ya Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Arsenal FC kuri Penalite 4-3. Ikipe ya Arsenal FC yahushije penalite Ebyiri naho Paris Saint Germain ihusha Penalite Imwe.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373