Perezida Macron yasuye Afurika mu ruzinduko rugamije kongera gusubiza icyizere u Bufaransa
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika rugamije kongera gushimangira umubano w’igihugu cye n’uyu mugabane, mu gihe Paris iri gushaka uburyo bushya bwo kwisubiza icyizere cyatakaye mu bice bitandukanye bya Afurika.
Ni uruzinduko yatangiriye muri Misiri ku wa Gatandatu, biteganijwe ko arakomereza muri Kenya na Ethiopia. Ni urugendo rukozwe nyuma y’igihe u Bufaransa buhura n’imbogamizi mu mubano wabwo n’ibihugu bimwe byo muri Afurika y’Iburengerazuba byahoze bikolonizwa na bwo.
Muri Kenya, Perezida Macron ategerejwe kwakira inama mpuzamahanga izahuza abayobozi bo muri Afurika n’abahagarariye ibigo bikomeye by’ubucuruzi. Iyo nama izaba ku wa Mbere no ku wa Kabiri, ikazibanda ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye mu bukungu n’ishoramari hagati y’u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika.
Biteganyijwe kandi ko muri uru ruzinduko hazasinywa amasezerano hagati y’ibigo byo mu Bufaransa n’ibya Kenya, agamije kongera ubufatanye mu bucuruzi no guteza imbere ibikorwa by’ishoramari hagati y’impande zombi.
Ubuyobozi bw’u Bufaransa buvuga ko bushaka kubaka umubano mushya na Afurika ushingiye ku bufatanye n’inyungu zihuriweho, aho gukomeza kugaragara nk’igihugu kigendera ku murage wa gikoloni.
Nyuma yo kuva Kenya, Macron azakomereza uru ruzinduko muri Ethiopia ku wa Gatatu, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu ndetse anitabire inama izabera ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe irebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rushobora gufatwa nk’umuhate wa Paris wo kongera kubaka umubano wayo n’ibihugu bya Afurika, cyane cyane nyuma y’uko mu myaka yashize hagaragaye imyigaragambyo n’imyumvire yo kutishimira uruhare rw’u Bufaransa mu bihugu bimwe byo kuri uyu mugabane.
Mu bihe byashize, u Bufaransa bwagize ijambo rikomeye muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati, aho bwakomeje kugira uruhare mu bya politiki n’ubukungu na nyuma y’ubwigenge bw’ibi bihugu.
Icyakora, uko imyaka igenda ishira ni ko ibihugu byinshi bya Afurika birushaho gusaba ubufatanye bushingiye ku bwubahane no ku nyungu z’impande zombi, ndetse bikongera gushaka abafatanyabikorwa bashya barenze abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Perezida macron yaherukaga gukorera uruzindo muri Afurika, mu gushyingo 2025, aho yasuye ibihugu birimo Mauritius, Afurika y'epfo, Gabon ndetse na Angola, narwo rwari rugamije kongera kubaka umubano w’u Bufaransa na Afurika mu bijyanye n’ubukungu, dipolomasi n’ishoramari.



Kinyarwanda
English






