issa
Vladimir Putin yatangaje ko intambara ya Ukraine ishobora kurangira vuba

May 10, 2026 - 14:35
 0

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yatangaje Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026 ko abona intambara igihugu cye kirimo kurwana na Ukraine "iri kugana ku musozo," nubwo hakomeje kuvugwa kutubahiriza agahenge n'imirwano itarahagarara.

Ibi Perezida Putin yabitangaje nyuma y'ibirori byo kwizihiza umunsi w'intsinzi y'Abasoviyeti ku Budage bw'Abanazi mu ntambara ya kabiri y'Isi byabereye mu murwa mukuru i Moscow.

Putin yavuze ko u Burusiya bwiteguye kuganira ku rwego rushya rw'umutekano w'u Burayi, anavuga ko uwahoze ari Chancellor w'u Budage Gerhard Schroder ari we yahitamo mu biganiro by'amahoro. Yakomeje gushinja ibihugu byo mu burengerazuba gushyigikira Ukraine no guteza umwuka mubi hagati ya NATO n'u Burusiya nyuma y'isenyuka ry'urukuta rwa Berlin.

Putin yongeyeho ko ibiganiro by'amahoro byari biyobowe na Donald Trump byahagaze by'agateganyo. Yemeye ko ashobora guhura na mugenzi we Zelensky uyobora Ukraine igihe bumvikanye ku masezerano y'amahoro arambye. Nubwo agahenge k'igihe gito kemeranyijweho n'ibihugu byobi kagabanyije impugenge z'ibitero mu gihe cy'ibirori bya Victory Day, ariko imirwano hagati y'impande zombi irakomeje nyuma y'imyaka irenga ine u Burusiya butangaje igitero cya mbere kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. 

Uyu mwaka, ibirori bya Victory Day byabereye ku rubuga rwa Red Square byabaye mu buryo budasanzwe kuko nta burende cyangwa missiles byerekanwe ku nshuro ya mbere mu myaka hafi 20 ishize. Ahubwo hakoreshejwe amashusho y’ibikoresho bya gisirikare by’u Burusiya kuri écran nini, mu gihe abayobozi bagaragaje impungenge z’ibitero bya drones za Ukraine. Iyi ntambara imaze guhitana abantu ibihumbi byinshi, yangiza ibice byinshi bya Ukraine ndetse inangiza cyane umubano hagati y’u Burusiya n’ibindi bihugu.

May 10, 2026 - 18:45