Ngoma: Uwishe umuntu akamuca umutwe yashatse gutoroka araraswa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, yarashe abasore babiri barimo uwari utwaye ibiyobyabwenge washatse gutemesha umupolisi umuhoro n’undi wari watawe muri yombi azira kwica umusaza akamuca umutwe, warashwe ashaka gutoroka.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko umusore w’imyaka 34 wo mu Karere ka Ngoma, yafashwe akekwako kwica umusaza amuciye umutwe, ajya kuwutaba mu wundi Murenge.
Yagize ati “Mu gitondo cy’uyu munsi yagerageje gutoroka Polisi araraswa yitaba Imana, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo.’’
Yongoyeho ko undi musore warashwe ari uwo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.
SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko polisi yamenye amakuru ko hari abaturage bari kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bya Zebra Gin biri mu mashashi.
Ibi biyobyabwenge byari bitwawe na moto eshatu zifatwa zigeze mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Nyabikiri mu Mudugudu wa Ngarama.
Ati “Polisi yagerageje guhagarika izo moto, umwe avaho azana umuhoro ashaka gutema umupolisi, uwo mupolisi mu kwirwanaho ahita amurasa, ntabwo yahise apfa yajyanywe ku kigo nderabuzima. Ni ho yapfiriye.”
SSP Twizeyimana yavuze ko izi moto eshatu zafashwe, hafatwa umwe wari uziriho undi aratoroka. Izo moto zari zihetse amapaki 900 ya Zebra Gin zigizwe n’udupfunyika 10.800 aboneraho gusaba abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse anagaragaza ko Polisi itazihanganira ababikora.



Kinyarwanda
English






