issa
Ni  iyihe mirimo nsimburagifungo DJ Toxxyk azakora?

May 5, 2026 - 10:41
 0

Uwakatiwe igihano nsimburagifungo cy'imirimo y'inyungu rusange, akora iminsi itatu mu Cyumweru, akaba asabwa gukora amasaha atanu ku munsi. Imwe mu mirimo ikorwa harimo kubaka ibikorwaremezo;mihanda, amashuri, ibigo nderabuzima, kubungabunga ibidukikije, n'indi mirimo ifitiye igihugu akamaro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora,RCS  nirwo rushinzwe gukurikirana abakatiwe n’inkiko igihano nsimburagifungo. Mu Rwanda, imirimo nsimbura gifungo izwi nka TIG (Travaux d'Intérêt Général) igengwa n'amategeko akurikira:

Iteka rya Perezida N° 66/01 ryo kuwa 02/11/2012 rigena uburyo TIG ishyirwa mu bikorwa.

Iri teka risobanura uburyo abakatiwe n'inkiko imirimo y'inyungu rusange bayikora

Ibikubiye mu itegeko rya TIG:

Imirimo: Harimo kubaka ibikorwaremezo;mihanda, amashuri, ibigo nderabuzima, kubungabunga ibidukikije, n'indi mirimo ifitiye igihugu akamaro.

Ababikora: Ni abantu bakatiwe igihano cy'igifungo kitarengeje imyaka itanu, urukiko rukabasubika rukabaha igihano nsimbura gifungo

Imicungire: Umurimo wose ucungwa n'urwego rwa TIG (TIG Service) mu nzego z'ibanze. RCS ishyira mu bikorwa’Community Services Penality) aho uwagikatiwe n’inkiko akora ibikorwa bitandukanye iminsi itatu mu cyumweru ataha iwe mu rugo, agakora amasaha atanu ku munsi.  Kugeza mu Kuboza 2025 hari abagororwa 4.836 bakatiwe iki gihano n’inkiko, ababonetse mu turere ni 1.571 muri bo 843 batangiye gukora ibihano bakatiwe hirya no hino mu turere mu gihe abandi barimo gushakishwa kugira ngo nabo batangire.

Abakora TIG bakora amasaha atanu ku munsi

Abakora TIG bakora iminsi itatu mu Cyumweru