Nyanza: Yatawe muri yombi akekwaho gucuruza inyama z’imbwa
Mu Karere ka Nyanza, inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi bataye muri yombi Banguwiha uzwi nka Mugoyi ukekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage.
Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko, yafatiwe mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Kavumu nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bafatanyije n’abanyerondo na DASSO.
Amakuru ahari avuga ko uwo mugabo wari usanzwe azwiho gukora imirimo yo kubaga amatungo yabaze imbwa ayicuruza mu baturage nyuma aza gufatanwa bimwe mu bice byayo byo hejuru, ibyo nyirubwite yemeye avuga ko ibyo hasi yabiriye.
Uyu Mugoyi ubwo yagezwaga imbere y’inzego z’ubuyobozi, yemeye ko asanzwe arya inyama z’imbwa kuva kera ndetse ko nta kibazo zigeze zimutera.
Inzego z’ubuyobozi za Busasamana zabwiye Umuseke ko uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe hagikomeje iperereza ku byo akekwaho.
Nubwo kugeza ubu amategeko y’u Rwanda adahana umuntu wariye inyama z’imbwa, amategeko ahari ahana buri umwe ugaburira abandi inyama z’inyamaswa zitemewe kuribwa cyangwa zitujuje ubuziranenge.
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hakigaragara bamwe bacuruza inyama z’imbwa ku bagenzi bamwe na bamwe bakora ingendo mu modoka, ibyo abaturage bavuga ko byakagombye kwigwaho bigashakirwa ibihano byihariye mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.



Kinyarwanda
English






