Perezida Kagame na Samia Suluhu baganiriye ku bufatanye mu by'ingufu n'ibikorwa remezo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu biganiro byabereye muri Kigali Convention Centre, aho bombi bari bitabiriye inama ya Nuclear Energy Innovation Summit for Africa 2026 iri kubera i Kigali.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania, cyane cyane mu nzego z’iterambere zirimo ingufu n’ibikorwa remezo.
Ku ruhande rw’iyi nama, Perezida Kagame na Perezida Samia banayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzania mu rwego rw’ingufu.
Aya masezerano agamije gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu guteza imbere ingufu, harimo gusangira ubunararibonye, guteza imbere imishinga y’ingufu ndetse no gushyigikira intego zihuriweho zo kugeza abaturage ku bikorwa by’ingufu birambye.
Inama ya Nuclear Energy Innovation Summit for Africa 2026 yahurije i Kigali abayobozi batandukanye ku rwego rwa Afurika n’Isi, bagamije kuganira ku ruhare rw’ingufu za nikleyeri n’izindi ngufu zigezweho mu iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika.



Kinyarwanda
English






