Nyina wa John Pombe Magufuli wayoboye Tanzania yitabye Imana
Umubyeyi wa John Pombe Magufuli wabaye Perezida wa Gatanu wa Tanzania, Suzana Magufuli yitabye Imana azize uburwayi.
Suzana Magufuli yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026, apfiriye mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Chato gaherereye mu Ntara ya Geita yo muri Tanzania.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umwuzukuru we akaba n’umukobwa wa John Pombe Magufuli witwa Jesca Magufuli abihamirije Televiziyo yo muri iki gihugu yitwa Ayo TV.
Yagize ati “Nyogokuru wacu, Suzana Mussa, yitabye Imana ahagana Saa Moya z’umugoroba aguye mu rugo rwe ruherereye i Chato akaba yazize uburwayi yari amaranye igihe. Ibijyanye no kumushyingura umuryango uzabitangaza nyuma. Imana yaramuduhaye kandi irongeye iramwisubije.”
Suzana Magufuli wapfuye ni umubyeyi wa John Pombe Magufuli wayoboye Tanzania kuva mu 2015 kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yitabaga Imana.



Kinyarwanda
English






