issa
Umunyamategeko wise umuntu ‘igikuri’ yasabiwe gufungwa

May 26, 2026 - 05:32
 0

Umunyamategeko usanzwe ari umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Munyakaragwe Aline, yasabiwe gufungwa amezi abiri no gutanga ihazabu y’ibihumbi 200 Frw ndetse no kwishyura indishyi ya miliyoni 10 Frw, kubera kwita ‘igikuri’ Ingabire Nelly uzwi ku izina rya Mignonne usanzwe afite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Uru rubanza rwabaye ku wa mbere tariki 25 Gicurasi 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, icyemezo cyarwo kikazatangazwa ku wa 11 Kamena 2026.

Iradukunda Nelly yatanze ikirego arega Me Munyakaragwe Aline usanzwe ari umuhesha w’inkiko w’umwuga, amushinja kumufata mu buryo bumutesha agaciro no kumukorera ivangura, akamwita ‘igikuri’ kandi ari ijambo rifitanye isano n’imiterere y’ubumuga bwe bw’ubugufi bukabije.

Ni inyito mu rukiko byasobanuwe ko yagaragajwe bwa mbere ubwo uyu munyamategeko yari ari mu nzira zo kurangiza urubanza, umuryango wa Ingabire wasabwaga gushyira mu bikorwa ku cyemezo kijyanye n’izungura ry’abawugize.

Bivugwa ko icyo gihe Me Munyakaragwe ubwo yari ageze mu rugo ahari umutungo wagombaga kurangirizwaho urubanza yahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu asa n’umurangira aho ari.

Ati “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”

Indi nshuro uyu uregwa ngo yabivugiye mu ruhame ku rukiko ubwo haburanwaga ikirego cyatanzwe kuri cyamunara yari yarakoresheje yashinjwaga ko itubahirije amategeko, Ingabire agasobanura uburyo iyo nyito uyu arega yakoresheje yamugizeho ingaruka no mu marangamutima.

Uregwa agitangira kwiregura umucamanza yamubajije niba iryo jambo yaba yarigeze arivuga, arabihakana.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwakira ikirego cyabwo rukagiha ishingiro, rugahamya Me Mukanyakaragwe Aline icyaha cyo gutukana mu ruhame, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw.

Uregwa we yavuze ko nta gihano cyabaho mu gihe nta cyaha cyabayeho, asaba ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kitahabwa ishingiro.

Uruhande ruregera indishyi rwasabye ko mu gihe uregwa yahamwa n’icyaha yanatanga indishyi zingana na miliyoni 10 Frw hiyongereyeho miliyoni imwe y’ikurikirana rubanza.

Icyemezo cy’Urukiko kuri uru rubanza kizasomwa tariki 11 Kamena 2026 saa Cyenda z’Amanywa.