Perezida Kagame yavuze ko ishoramari muri Siporo ryazamuye ubukerarugendo n’isura y’u Rwanda
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko siporo ifite ubushobozi bwo guhuza abantu no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu, agaragaza ko u Rwanda rwamaze kubona inyungu zituruka mu gushora imari muri uru rwego.
Yabigarutseho ku wa 22 Gicurasi 2026, ubwo yavugaga ku ruhare rwa siporo mu iterambere, mu kiganiro cyabereye muri gahunda ya BAL Investors Summit, aho yasobanuye ko siporo atari imyidagaduro gusa ahubwo ari n’igikoresho gikomeye gihuza abantu n’ibihugu.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwungukiye byinshi mu gushora imari muri siporo, harimo kwiyongera kw’abakerarugendo basura igihugu ndetse n’abitabira inama n’ibikorwa mpuzamahanga bibera mu Rwanda.
Yagize ati: “Siporo ihuza abantu. Mu Rwanda twabonye inyungu nyinshi. Twabonye uko byongereye umubare w’abakerarugendo bashaka kuza mu Rwanda, abaza mu nama ndetse no mu birori nk’ibi.”
Yakomeje avuga ko iterambere rya siporo risaba imikoranire hagati y’ibihugu, amashyirahamwe ndetse n’abaturage, kuko iyo abantu bakoranye isoko riraguka kandi inyungu zikikuba inshuro nyinshi.
Perezida Kagame yavuze ko ari ingenzi ko ibikorwa byiza bya siporo bitaguma mu gihugu cyangwa akarere kamwe gusa, ahubwo bikagirira akamaro benshi binyuze mu bufatanye.
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo nka BAL yatangiye kuri uyu wa gatanu, n’inama mpuzamahanga, ibintu bikomeje gufasha igihugu kumenyekana no gukurura ishoramari mu nzego zitandukanye.



Kinyarwanda
English






