RSSB Tigers yatangiye BAL itanga ibyishimo
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya BAL Africa, RSSB Tigers, yatsinze FUS Rabbat amanota 95-72.
Ku isaha ya Saa Moya z’ijoro nibwo umukino watangiye. Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa RSSB Tigers wabonaga irimo kurusha cyane FUS Rabbat yo mu gihugu cya Morocco.
Mu gace ka mbere ikipe ya RSSB Tigers yagasoje n’ubundi irusha FUS Rabbat kuko kasojwe itsinze amanota 24-13. Abakinnyi ba FUS Rabbat, bahushaga amanota menshi bigatuma RSSB Tigers ibona amahirwe ndetse igahita iyabyaza umusaruro.
Agace ka kabiri n’ubundi ikipe ya Tigers yakomeje kurusha cyane FUS Rabbat ubona ko irimo kuyirusha cyane gutsinda amanota atatu bigizwemo uruhare cyane na Randall Leonard Craig watsindaga amanota atatu cyane kugeza umukino urangiye atsinze amanota 38 wenyine.
Mu gace ka Gatatu, RSSB Tigers yakomeje kurusha FUS Rabbat, kuko kasojwe ifite amanota 71 kuri 59. Byakomeje gutyo n’ubundi Iyi kipe ihagarariye u Rwanda ikomeza kwitwara neza umukino urangira itsinze amanota 95 kuri 72.
Ikipe ya RSSB Tigers BBC yegukanye intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya BAL Africa. Umukino wo kwishyura uzaba ku cyumweru tariki 23 Gicurasi 2026, Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.



Kinyarwanda
English






