MU MAFOTO: Ville de Dakar yatangiye irushanwa rya BAL itsinda Al Ahl
ASC Ville de Dakar yo mu gihugu cya Senegal yatangiye imikino ya nyuma ya BAL Africa irimo kubera hano mu Rwanda itsinda Al Ahli yo mu misiri amanota 93 kuri 90.
Ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo umukino hagati ya Al Ahli na ASC Ville De Dakar watagiye. Ni umukino wari urimo imbaraga nyinshi bijyanye no guhangana ubusanzwe aya makipe aba afite.
Ikipe ya ASC Ville De Dakar yatunguranye cyane muri uyu mukino kuko wabonaga itarimo gushaka ko Al Ahli iyirusha amanota menshi ahubwo yo ikagerageza gushaka amanota ndetse biza no kuyifasha itahana intsinzi nyuma yo gutsinda amanota 93 kuri 90.
Umukinnyi wa Al Ahli, Nuni Anunwa Omot yafashije cyane iyi kipe kuko niwe wabashije gutsinda amanota menshi muri uyu mukino angana na 23, maze azibira imipira 4 kugira ngo itajya mu gakangara nubwo bitakunze ko ikipe ye itahana intsinzi. Ku ruhande rwa Ville De Dakar, Axel Toupane yatsinze amanota 21 azibira imipira 9 kugira ngo itajya mu gakangara.



Kinyarwanda
English






