Perezida Trump yateye ubwoba Iran
Perezida Trump ati” Nibatabikora, tuzaba inzozi mbi cyane, “Tuzakomeza kubatera ubwoba. Nta nkomyi, nta nkomyi.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yaburiye Iran ayimenyesha ko nibanga kujya mu biganiro azabarimbura. Kandi koko iyo urebye imbaraga ziri gukoreshwa mu kurasa kuri Iran, zerekana ko Israel n’Amerika bashatse kurimbura ubutegetsi bw’I Tehran bitabasaba amasaha 24. Uhereye ku rupfu rw’abayobozi bo hejuru barenga 40 barimo uw’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei, ni ikimenyetso ko Israel n’Amerika byatanze ubutumwa kuri Iran.
Nubwo Iran yashegeshwe n’iyicwa ry’abayobozi, yarahiriye kwihorera kugeza ku maraso y’umusirikare wa nyuma. Muri make bazarwana kugeza intege zishize. Cyangwa se igisirikare gicitse intege.
Perezida Trump ati” Nibatabikora, tuzaba inzozi mbi cyane, “Tuzakomeza kubatera ubwoba. Nta nkomyi, nta nkomyi.”
Ku wa 26 Werurwe 2026 Mu nama yagiranye n'abaminisitiri Donald Trump yongeye gushimangira ko Irani igomba kugirana nayo ibiganiro ku masezerano yo guhagarika intambara, anaburira ko Amerika izakomeza "kubarimbura" niba Tehran itaje mu biganiro.



Kinyarwanda
English








