issa
Ruhango: Umugabo yishe umugore we amukubise umuhini

Jun 1, 2026 - 15:39
 0

Umugabo wo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, arakekwaho kwica umugore we amukubise umuhini.

Uyu mugabo yishe umugore we amukubise umuhini ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jeanne d'Arc, yabwiye UKWELITIMES ko uyu mugabo yari amaze igihe atabana n’umugore we.

Yagize ati “ Nibyo yamwishe ku wa Gatandatu, mbere barabana ariko bakabana mu makimbirane nyuma tuza kubagira inama baratandukana.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje kuva aho yari atuye asanga umugore we ahantu yabaga aramukubita aramwica.

Uyu Munyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera anasaba abaturage guharanira kuzana ituze mu muryango no kumenya ko umuntu ari nk’undi.