Rulindo: Abaturage baratabaza kubera abajura biba amatungo bakayabaga andi bakayica
Abatuye mu Murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, bavuga ko bugarijwe n'ubujura bw'amatungo bukabije. Abaturage bavuga ko batewe impungenge nuko abiba amatungo yabo bayabaga ayasigaye bagasiga bayishe .
Abatuye mu midugudu ya Musezero na Kavumu mu kagari ka Musezero mu Murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, abahatuye nibo bagaragaza ku ubujura bw'amatungo bukabije muri ako gace Kandi bukaba Bumaze gufata Indi ntera.
Umwe mu baturage ugaragaza uburemere bw'ubujura bw'amatungo muri Tumba avuga ko batakigoheka kubera abo bajura.
Yagize ati "Ubundi barazaga bakiba ariko ayo basize ukaba wayaramura, none ubu ni iryo basize basiga baryishe. Mu wundi Mudugudu hari uwo biciye amatungo atandatu, baranayatwara."
Umwe mu bibwe amatungo yabo witwa Twagirayezu Esperance avuga ko nyuma yo kwiba ihene izifite abana basiga bazishe.
Yagize ati "Imwe bamaze kuyica n'utwana twayo basize bamaze kutwica nyina barayirukankana barayijyana."
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru, Ignace Ngirabakunzi yavuze ko Polisi y'Igihugu yahagurukiye guhangana n'ubujura ndetse bamwe bakekwaho kwiba amatungo mu Murenge wa Tumba barafashwe.
Yagize ati "Hari abantu batatu, bafashwe bakekwaho kwiba amatungo kandi n'abandi bakekwaho kwishora mu byaha bitandukanye birimo n'ubujura, turabagira inama yo kubireka kuko nibatihana bazabibazwa n'amategeko."
Uretse ubujura bukabije bw'amatungo bwugarije abatuye mu murenge wa Tumba, abaturage banavuga kobhari abibwa ibikoresho byo mu nzu n'abajura batobora inzu batuyemo.



Kinyarwanda
English








