Urubyiruko rusaga ibihumbi 3 rwagaragarijwe uruhare rufite mu bijyanye n’igenamigambi n’ingengo y’imari y’Igihugu
Urubyiruko rusaga ibihumbi 3 rwo mu Rwanda ruturutse mu byiciro bitadukanye rurimo urubarizwa mu nama y’Igihugu y’urubyiruko n’uruhagarariye imiryango y’urubyiruko ndetse n’uruhagarariye za kaminuza rwibukijwe uruhare rwarwo mu bijyanye n’igenamigambi no mu ingengo y’imari y’igihugu mu gutanga ibitekerezo no gukurikirana uko ingengo y’imari ikoreshwa.
Ibi byakoze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mushinga wateguwe na CLADHO ifatanyije na Action Aid Rwanda.
MINALOC yibukije uru rubyiruko uruhare rw’urubyiruko, imikoranire y’inzego n’uko imeze, gufata ibyemezo n’ibijyanye n’imiyoborere ndetse no kubijyanye n’igenamigambi n’ingengo y’imari y’Igihugu.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho akagira n'abana mu nshingano, Murwanashyaka Evariste, yabwiye UKWELITIMES ko ku bufatanye na Action Aid Rwanda bamaze imyaka irenga ibiri bagaragariza urubyiruko uko uruhare rwarwo muri gahunda za Leta n’uko rwazinjiramo.
Yagize ati “ Twaruhuguye ku bijyanye n’ingengo y’imari y’imari y’Igihugu n’aho rukwiye kwinjirira, amahirwe ahari n’ukuntu urubyiruko rugomba gutanga ibitekerezo byarwo kugira ngo bijye mu ngengo y’imari ya leta, twarabahuguye bihagije dukorana inama tureba n’aho bafite imbogamizi kugira ngo batange ibitekerezo byabo kugira ngo bijye mu ngengo y’imari cyane cyane ibitekerezo bifasha urubyiruko.”
Yongeyeho ko baganiriye n’urubyiruko rutandukanye rurenga ibihumbi 3 rwo mu byiciro bitadukanye rurimo urwo mu ma y’Igihugu y’Urubyiruko,uruhagarariye imiryango y’urubyiruko na za Kaminuza n’ibindi byiciro ndetse barwitezeho imikoranire myiza y’inzego no kumenya ko amahirwe yarwo ahari.
Umwemu rubyiruko yavuze ko yishimiye ko bagaragarijwe amahirwe bafite muri gahunda za Leta.
Yagize ati “ Byanshimishije kubera ko ntabwo narinzi ko urubyiruko rujya runahabwa umwanya rukajya mu Nteko Nshingamategeko rukagaragaza ibyo rwifuza n’ibyo rutishimiye.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho akagira n'abana mu nshingano, Murwanashyaka Evariste



Kinyarwanda
English






