Miss Nishimwe Naomie yatwaye ibihembo muri Ebobea Book Awards 2026
Ku itariki 27 Gicurasi 2026 Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yashimiye abantu bose bamufashije mu kumutora akegukana ibihembo bitatu.
Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie,igitabo yise’More Than a Crown’ cyatwaye ibihembo muri’Ebobea Book Awards 2026’. Nishimwe Naomie yatwaye ibihembo mu cyiciro cy’igitabo cyiza,icy’umwanditsi mwiza n’icy’umwanditsi utanga icyizere. (Best Book, Best Author,na Most Inspiring Author).
Nishimwe Naomie yashimiye abantu bose bamubaye hafi, abamutoye n’abashishikarije abandi kumutora. Yashimiye Imana, ashimira abakosoye igitabo cye,, umugabo we n’inshuti. Ni ubutumwa bwo gushimira yasangije ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwakira igihembo akesha igitabo cya mbere yanditse agaragaza ibibera mu marushanwa y’ubwiza ariko bidakunze kugarukwaho.
Ku itariki 31 Werurwe 2026 Nishimwe Naomie yasabye abamukurikira kumutora akabasha kwegukana ibihembo muri Ebobea Book Awards 2026.



Kinyarwanda
English






