issa
Abaherekeje Perezida Trump mu Bushinwa nta telefoni bitwaje

May 15, 2026 - 13:52
 0

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Donald Trump yagiriye mu Bushinwa,n’abo bajyanye nta telefoni ngendanwa bitwaje mu rwego rwo kwirinda ko basiga amakuru ‘Data’ yazifashishwa na Leta y’Ubushinwa mu kumenya ibijyanye n’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Fox News yanditse ko abajyanye na Trump bose bitwaje mudasobwa zitarimo ibintu byinshi (Clean devices) kugirango birinde ko Ubushinwa bwasigarana amakuru y’itumanaho. Izo ngamba zafashwe mu kwirinda ko Ubushinwa bufatwa nk’igihugu gihora gishaka amakuru y’ibanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga babime amakuru. 

Abaherekeje Trump bakoreshaga uburyo bw’itumanaho bugenzurwa cyane ariko kandi birinze kugira aho bakoza intoki zabo, gusiga ibikumwe no kwandikirana bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Bill Gage ushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru yasobanuye ko Ubushinwa bugenzura igikoresho cyose cy’ikoranabuhanga gikandagiye ku butaka bwacyo.

Mu Bushinwa bagenzura ibintu byose yaba n’ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’aho abayobozi barara muri hoteli. Mu mahoteli abayobozi bararamo, haba hari uburyo bw’ikoranabuhanga ryitwa ‘Juice Jacking’ ku buryo iyo ucometse telefoni yawe ku muriro abahanga mu ikoranabuhanga bashobora gutwara amagambo y’ibanga ya telefoni, amakuru ari muri telefoni yawe, amafoto, imibare y’ibanga ya banki n’ibindi. Ubwo buryo nabwo buri mu butuma abayobozi bo muri Amerika barara muri hoteli zo mu Bushinwa badashobora gukenera gucomeka telefoni muri hoteli.

Hari ikoranabuhanga ryitwa ‘Tampered Ports’ aho bashyira utwuma tw’ikoranabuhanga aho bacomeka telefoni ku bibuga by’indege, hoteli n’ahandi hahurira abakomeye. Nyuma iyo wagiye bafata rya koranabuhanga bagatwara amakuru yose ari muri telefoni yawe. Bariya baherekeje Donald Trump bitwaje ikoranabuhanga ryabo ku buryo nta kintu na kimwe bakeneye gukoresha cyo mu Bushinwa.