Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye igikombe yemeza abafana
Kuri Uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye igikombe cya FIFA Series 2026 mu itsinda A nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0.
Ku isaha ya Saa Moya n’igice z’ijoro, nibwo umukino watangiye hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Estonia. Ni umukino watangiye u Rwanda rwataka cyane ubona abakinnyi ba Estonia basubiye inyuma bose.
Ku munota wa 20, ikipe y’igihugu ya Estonia yabonye uburyo bwo gutsinda igitego kuri kufura yari ikozwe na Byiringiro Gilbert ariko abasore bayo bataha izamu ntibayibyaza umusaruro.
Ku munota wa 30, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Biramahire Abeddy. Ni umupira wazamukanwe na Mikels Joy Lance ahereza neza Abeddy nawe atsinda igitego cyiza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda yataka cyane Izamu rya Estonia ariko gutsinda ibindi bitego ukabona ko birimo kwanga.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ifite intsinzi y’igitego 1-0. Ni Umukino amakipe yombi yabashije gukina umukino wo kwatakana ariko ukabona u Rwanda rurimo kurusha Estonia.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, kuko wabona zitangiye zafunguye ubona zirimo gukina umukino wo guhererekanya cyane.
Ku munota wa 50, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Mikels Lorey Jacques ku mupira yahawe na mukuru we Mikels Joy Lance. Ni umupira wavuye muri koroneri barayihanahana Lorey aza kuwufata arebana n’umuzamu atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 65, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze impinduka akuramo Kavita Phanuel, Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy hinjiramo Byiringiro Lague, Hakim Sahabo ndetse na Manzi Thierry.
Stephen Costantine akimara gushyiramo aba bakinnyi umukino wahise ugabanya umuvuduko wari uri ho kuko wabonaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda itakirimo gukina ijya imbere ariko kandi na Estonia wabonaga barimo kuyikinisha umukino mubi cyane.
Umukino warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda itahanye intsinzi y’ibitego 2-0. Ni umukino wari ukomeye ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye ubona irusha Estonia cyane biza kugenda neza itahana intsinzi.
Mu itsinda A ryakiniraga kuri Sitade Amahoro, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0. Ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze ikipe y’igihugu ya Grenada ibitego 3-0.



Kinyarwanda
English








