Rutahizamu ugiye gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda bwa mbere yashimiye FERWAFA
Rutahizamu mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Joy-Lance Mikel ukina muri Sabah FK yo muri Azerbaijan, yashimiye cyane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo kumuha amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu.
Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, ku wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, aho yagaragaje amashimwe akomeye kuri FERWAFA ariko anashimira Imana cyane yagiye imukorera ibyiza birimo no kuba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Yagize ati “ FERWAFA, mwarakoze cyane. Ndabumva kandi ndabashimira. Ndanezerewe kandi noroheje umutima ku bw’aya mahirwe ya mbere mbonye ndi kumwe n’abavandimwe banjye.”
Uyu mukinnyi yakomeje ashimira Imana cyane ikomeje kumuteza intambwe ijya imbere. Yagize ati “ Duhaye icyubahiro cyose Imana. Imana ikomeje kunsindagiza, ikankomeza, ikanankingura imiryango idashobora gukingwa n’undi muntu, ikatuyobora mu migisha n’ingendo nshya zirenze kure ibyo twatekerezaga cyangwa twifuzaga.”
Yakomeje agira ati “ Noneho ishimwe ribe iry’ushobora gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa dutekereza byose. Ni nde wari kubitekereza? Na none Uwiteka yakoze ibirenze cyane kandi byinshi kurusha uko twabitekerezaga. Imbaraga ze, ubuntu bwe n’icyubahiro cye byagaragaye, birenze urugero!”
Joy- Lance Mikels w’imyaka 31 ni ubwa kabiri ahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuko aheruka guhamagarwa mu Ukwakira 2025, ubwo ikipe y’igihugu yitabiraga imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi hagati ya Benin ndetse n’Afurika y’epfo.
Ubwo uyu mukinnyi yahamagarwaga ntabwo yigeze yitabira kuko yahise agira ikibazo cy’imvune bituma ataza gutanga umusanzu we mu ikipe y’igihugu. Ntabwo kuri iyi nshuro Mikels Joy-Lance yahamagawe wenyine kuko yazanye n’abavandimwe be babiri barimo Mickels Joy Slayd na Mickels Leroy Jacques.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino ya FIFA Series irimo kubera hano mu Rwanda, iraza gutangira ikina na Grenada kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026. Uyu mukino urabera kuri Sitade Amahoro Saa Tatu z’ijoro nyuma y’umukino urahuza ikipe y’igihugu ya Kenya na Estonia.





Kinyarwanda
English








