issa
AFC/M23 na Geneva Call basinyanye amasezerano agamije gukemura ibibazo by’ubutabazi

Mar 27, 2026 - 10:04
 0

Mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa AFC/M23 wasinyanye amasezerano n’umuryango Geneva Call agamije guteza imbere ibikorwa by’ubutabazi no kugabanya ingaruka z’ibibazo by’umutekano bikomeje kwibasira ako karere.

Aya masezerano yasinywe ku wa 26 Werurwe 2026, aje mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubutabazi, byatumye abaturage benshi bakomeza guhunga no kubaho mu buzima bugoye. Impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo bunoze bw’imikoranire mu biganiro by’ubutabazi, hibandwa ku ngingo zirimo umutekano, ituze rirambye, kugarura ibikorwa bisanzwe ndetse no kurinda abasivili.

Iyi gahunda igamije cyane cyane gufasha abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’imirwano, binyuze mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ubutabazi, arimo kurengera ubuzima bw’abasivili mu bihe byose.

Amasezerano kandi ashimangira akamaro ko gukomeza ibikorwa by’ubutabazi nta guhagarara, cyane cyane mu bice bikunze kugira umutekano mucye, aho ibikorwa by’igihe gito bidashobora gukemura ibibazo byimbitse.

Aya masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye mu kugabanya ubukana bw’ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo, nubwo hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo amahoro arambye aboneke muri aka karere.