Urukiko rwategetse ko igifungo cyahawe Djihad na Kalisa John kigumaho
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Papy Nestor na Kalisa John bahamwa n'icyaha bari barakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge. Kuri Djihad yahamijwe kuba icyitso ku cyaha cyo gusakaza amashusho y'urukozasoni ya Yampano. Urukiko rwasanze Ishimwe François Xavier na Kalisa John, igifungo bakatiwe kigumaho bagahanishwa igifungo cy'imyaka itatu na miliyoni 3 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w'urubanza Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Papy Nestor alias Papy Nesta, Kalisa John alias Kjohn batanze ubujurire nyuma yo kutanyurwa n'igihano bakatiwe cy'imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Ku itariki 19 Gicurasi 2026 saa cyenda na 24 Umucamanza yabajije niba hari abaje kumva umwanzuro w'ubwo bujurire.
Abari mu cyumba cy'iburana bavuze ko bahari. Umucamanza yasubiyemo uko iburana ryagenze. Yavuze ko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwabahamije icyo cyaha ariko rwemeje ko Ishimwe Patrick alias Pazzo Man afungurwa kuko habuze ibimenyetso bimushinja.
Djihad yaburanye avuga ko yahamijwe icyaha atakoze. Kwizera Papy Nestor yavuze ko yoherereje Kalisa John amashusho ya Yampano.
Yemeye icyaha asaba imbabazi asaba kugabanyirizwa igihano. Kalisa John yavuze ko nta bimenyetso bihagije bihari kuko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza uwo yahaye amashusho ya Yampano n'uwo barimo bakora imibonana mpuzabitsina.
Ishimwe François Xavier yavuze ko nta bubasha yari afite bwo gutunga ayo mashusho, yayabonye nkuko abandi bayabonye. Yavuze ko hari uwitwa Joseph ari we wasakaje amashusho ya Yampano yifashishije telefoni ye. Yasabye kugirwa umwere.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abatangabuhamya bashinje Djihad ko yasakaje amashusho ya Yampano. Yakoze ikiganiro avuga ko imipuri y'i Nyarugenge ijagaraye kandi yanavuzemo Yampano.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ishimwe François Xavier yasakaje amashusho ya Yampano kandi ko hari n'andi mashusho yasakaje akaba yarayishyuzaga.
Kuri Kwizera Papy Nestor, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba yemera icyaha Urukiko rwamuha igihano hakurikijwe icyo amategeko avuga.
Kuri Kalisa John, Ubushinjacyaha bwavuze ko yahaye Papa Cyangwe screen shot y'amashusho ya Yampano.
Urukiko uko rubibona
Urukiko rwavuze ko uwitwa Hertier Rukundo ari we wasakaje amashusho y'urukozasoni muri group ya WhatsApp yitwa Abachou Mupo Nyonyo.
Bityo Djihad ntabwo yigeze asakaza amashusho y'urukozasoni. Urukiko rwavuze ko buri muburanyi yerekana inenge z'ibitaramunyuze n'ibimenyetso.
Urukiko rusanga Djihad hari abatangabuhanya barimo Gatete Shalon, Eric Semuhungu bavuze ko yasakaje ayo mashusho. Urukiko rwavuze ko raporo ya Cyber crime kuri group ya WhatsApp y'Aba chou.
Iyo raporo ivuga ko telefoni za Djihad nta mashusho yasakaje. Icyakora hari group y'abachou muponyonyo yanyuragamo amashusho y'urukozasoni atandukanye.
Raporo igaragaza ko Djihad aba muri group ya WhatsApp yitwa Aba Chou mushaka kurya show hanyujijwemo amashusho y'urukozasoni. Urukiko rwavuze ko screen shot yashyize kuri WhatsApp status bitagize icyaha.
Urukiko rwavuze ko kuba yarakoze ikiganiro avuga ko imipuri y'i Nyarugenge ijagaraye, Djihad yasobanuye ko imipuri ari ibitsina, ubwo rero ngo yashishikarije abandi kureba ayo mashusho. Urukiko rwasobanuye ko hari ibikorwa yakoze bimugira icyitso muri icyo cyaha.
Ingingo ya 2 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko uwashishikarije abandi gukora icyaha nawe arahanwa. Kuba yararirimbye ngo imipuri y'i Nyarugenge ijagaraye akanavugamo Yampano, biri mu byatumye hari abasakaza ayo mashusho.
Kuri Kwizera Papy Nestor, Urukiko rwavuze ko mu rubanza rwa mbere yahakanye icyaha, mu bujurire asaba imbabazi. Urukiko rusanga kuba yaremeye icyaha mu gihe cyo kujurira nta shingiro bifite.
Kuri Kalisa John, Urukiko rwavuze ko kuba yarahaye screen shot Papa Cyangwe nta cyaha bigize. Urukiko rusanga kuba Kwizera Papy Nestor yaramusabye amashusho ya Yampano undi akayamuha bigize icyaha. Urukiko rwavuze ko yoherereje ifoto Papa Cyangwe nabyo bigize icyaha.
Kuri Ishimwe François Xavier, Urukiko rwavuze ko muri telefoni ye basanzemo amashusho y'urukozasoni menshi kandi ko yayagurishaga.
Urukiko rwemeje ko Ubujurire bwatanzwe na Ishimwe François Xavier, Djihad, Ishimwe Kwizera Papy Nestor na Kalisa John nta shingiro bufite bityo igifungo bakatiwe rwategetse ko kigumaho. Kuri Kalisa John alias Kjohn Urukiko rwategetse ko atanga amagarama y'ibihumbi 20 Frw bitewe n'uko yaburanye ari hanze.
Kalisa John waburanye ari hanze , itegeko riteganya ko yandikira Perezida w'Urukiko Rukuru atakambira igihano yahawe n'Urukiko Rwisumbuye. Icyakora uko gutakamba ntigukuraho gukora igifungo yahawe.



Kinyarwanda
English






