issa
Adil Mohammed agiye kugaruka mu Rwanda aje guhangana n’Amavubi

May 19, 2026 - 15:29
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Liberia, Adil Mohammed, agiye kugaruka mu Rwanda ari umutoza w’iyi kipe nyuma yo kwisanga iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cya 2027.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, nibwo i Cairo mu gihugu cya Misiri habereye Tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha wa 2027.

Ni Tombola yari irimo abanyabigwi batandukanye mu mupira w’amaguru muri Afurika ariko benshi bategereje kureba aho ikipe zabo z’ibihugu zizaba ziherereye mu gushaka itike yo gukina iki gikombe cy’Afurika.

Abanyarwanda kimwe n’ibindi bihugu, bari bategereje kumenye amakipe bazahura nayo kuri iyi nshuro. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yisanze iri mu itsinda rya K, aho iri kumwe na Cape Verde izakina igikombe cy’isi uyu mwaka, Liberia ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mali itoroshye.

Ikipe y’igihugu ya Liberia yisanze muri iri tsinda nyuma yaho ihaye akazi ko gutoza uwahoze atoza hano mu Rwanda mu ikipe ya APR FC, Adil Erradi Mohammed. Biratangaje ukuntu byahise bihurirana kuko Adil ku munsi w’ejo hashize nibwo yatangajwe ku mugaragara n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Liberia nk’umutoza w’ikipe y’igihugu.

Abanyarwanda bafite icyizere cyinshi kuri iyi nshuro nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ubu irimo gutozwa na Srephen Costantine wagerageje kujyana ikipe y’igihugu mu gikombe cy’Afurika bigapfa ku munota wa nyuma.

Ntabwo bizaba byoroshya cyane muri iri tsinda kuko urebye uburyo amakipe yose uko yitwaye mu minsi ishize, waha amahirwe menshi ikipe y’igihugu ya Mali na Cape Verde kuko nizo ubona zageze ku bintu bikomeye muri iki gihe cya vuba.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iheruka kubura itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2026, nyuma yo kwitwara nabi mu itsinda D aho yabaye iya gatatu n’amanota 5 inyuma ya Nigeria yari ifite amanota 9, ndetse na Benin yari ifite amanota 7.

Iki gikombe cy’Afurika cya 2027, kizabera mu bihugu bitatu ari byo Kenya, Uganda ndetse na Tanzania. Ibintu bizaba bibaye bwa mbere ari nako gashya gakomeye kuri iki gikombe cyahawe izina rya PAMOJA. Iki gikombe cyizitabirwa n’ibihugu 24, harimo bitatu byamaze kubona itike kuko bizakira iki gikombe cy’Afurika.

Igikombe cy’Afurika giheruka kegukanwe n’ikipe y’igihugu ya Senegal nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Morocco igitego 1-0 ari nayo yari yakiriye iri rushanwa.

Ikipe y'igihugu yisanze mu itsinda rya K

No photo description available.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Adil Mohammed agiye kugaruka mu Rwanda aje guhangana n’Amavubi

May 19, 2026 - 15:29
May 19, 2026 - 15:32