AFC/M23 yakiriye intumwa idasanzwe ya MONUSCO mu biganiro byibanze ku mahoro
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye intumwa idasanzwe y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, mu rwego rwo kuganira ku bibazo by’umutekano, amahoro n’ituze muri iki gihugu.
Nk’uko AFC/M23 yabitangaje kuri uyu wa 11 Kamena 2026, iri huriro rikomeje ubushake bwo gutanga umusanzu mu gushakira umuti urambye ikibazo kimaze igihe muri RDC, ari na yo mpamvu ryakiriye James Swan ku cyicaro cy’ubuyobozi bwa politiki bwaryo I Goma.
Ibiganiro byahuje James Swan n’Umuhuzabikorwa wa Politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, wari kumwe n’umwungirije Bertrand Bisimwa, byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo inzira y’amahoro iri kubera i Doha muri Qatar.
AFC/M23 yavuze ko yongeye gushimangira ubushake bwayo bwo gushyigikira igisubizo cya politiki nk’inzira yonyine ishobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke n’amakimbirane akomeje kurangwa mu burasirazuba bwa RDC.
Abaganiriye kandi barebye ku buryo amasezerano yo guhagarika imirwano yakubahirizwa n’impande zose bireba, AFC/M23 ikavuga ko kubahiriza ibyo impande zemeranyije ari ingenzi kugira ngo habeho kugabanya ubushyamirane no kugarura ituze rirambye mu bice byibasiwe n’intambara.
Ku rundi ruhande, hanaganiriwe ku bibazo by’ubutabazi n’ubuzima rusange, by’umwihariko ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola. AFC/M23 yatangaje ko yiteguye korohereza ibikorwa by’ubutabazi n’intera z’ubuvuzi mu duce igenzura kugira ngo abaturage bagerweho n’ubufasha bukenewe.
Uru ruzinduko rwa James Swan rubaye mu gihe hakomeje imbaraga z’amahanga zigamije gushishikariza impande zirebwa n’ibibazo byo muri RDC gukomeza inzira y’ibiganiro no gushaka umuti wa politiki ushobora kuzana amahoro arambye muri iki gihugu.



Kinyarwanda
English






