Kirundo: Umugabo washahuwe n'umugore we ari mu mazi abira
Umugabo utuye muri komini ya Kirundo mu Gihugu cy'u Burundi yakaswe igitsina n'umugore we wanagerageje gushaka kumwica inshuro ebyiri, mu gihe abagore bo mu gace batuyemo banenga imyitwarire ya mugenzi wabo .
Uwo mugabo utuye ahitwa i Kanyinya muri komini Kirundo mu Ntara ya Butanyerera, yahunze urugo rwe nyuma y'uko mu cyumweru gishize umugore we yamukase igitsina nkuko tubikesha Jimbere Magazine.
Uwo mugabo avuga intandaro yo gushaka kumuca igitsina ari amakimbirane bagiranye yatewe nuko umugore we yamuketseho kugirana umubano n'undi mugore utuye mu gace batuyemo. Uwo mugabo avuga ko nyuma yo gukometswa ku gutsina yagiye kwivuza ariko atashye umugore amusanga aho yari aryamye ashaka kumutema ariko aramuhunga.
Avuga ko amaze kurusimbuka yafashe umwanzuro wo kuva mu rugo rwe ajya gucumbika mu baturanyi be. Uwo mugabo avuga ko yanze kurega umugore we atinya ko bamufunga abana babo bakabura uwubarera mu gihe nawe ubuzima bwe butameze neza nyuma y'uko umugore we agerageje gushaka kumuca igitsina.
Abagore batuye ku musozi wa Kanyinya bagaragaje ko nta kosa umugabo yakora ryatuma ahanishwa gukatwa igitsina cyangwa kumuvutsa ubuzima bakanavuga ko uwo mugore akwiye kwigishwa agahindura imyumvire.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw'abagabo muri komini ya Kirundo rirasaba uwo mugabo kugana inzego zibishinzwe gutanga ubutabera aho kwihorera nkuko byavuzwe na Nkurunziza Severin uyobora iryo shyirahamwe muri komini ya Kirundo .



Kinyarwanda
English






