issa
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zahaye Iran Miliyari 10$ mu buryo bwo gusaba imbabazi 

Jun 13, 2026 - 15:21
 0

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zatangaje ko zohereje miliyari 10 z’amadolari ya Amerika, nyuma y’amasezerano bagiranye yo gusaba Iran ko itazongera kurasa muri iki gihugu.

Ku wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026, nibwo ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zagiranye amasezerano yo kuzana ituze mu karere. Muri aya masezerano UAE yasabaga Iran ko itakongera gutera ibisasu bya Misile ndetse na Drone muri iki gihugu ndetse no mu karere muri rusange.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko amafaranga bemeranyije yoherejwe anyuze mu nzira zemewe z’imari kandi mu mucyo, igaragaza gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu n’umutekano mu karere.

Minisiteri yongeyeho ko UAE ikomeje kwiyemeza guteza imbere ituze n’umutekano mu karere, binyuze mu bufatanye n’ibihugu bitandukanye ndetse no kubahiriza amategeko mpuzamahanga mu bikorwa byayo by’imari.

Igitero cya nyuma Iran yagabye kuri UAE mu buryo butaziguye cyabaye ku wa 4 Gicurasi 2026, ubwo yateraga icyambu cya Fujairah.

Trip to the UAE: the complete guide on what to see

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373