Nyamagabe: Bababajwe no kuba hakiri imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside itaraboneka
Mu Murenge wa Mushubi, Akarere ka Nyamagabe, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abagore n’abana bishwe nyuma yo gutandukanywa n’abagabo babo mu mugambi wo kurimbura Abatutsi wari umaze igihe utegurwa.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 7 Kamena kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 14 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi muri bo bakaba bariciwe mu cyahoze ari Komini Muko na Musebeya.
Cyitabiriwe n’abaturage, abarokotse Jenoside, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’inshuti z’abarokotse Jenoside, bose bahuye mu guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza gusigasira amateka yayo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze iba ku bw’impanuka, avuga ko yari umugambi wamaze igihe kirekire utegurwana ubugome ndetse ukaza no gushyirwa mu bikorwa n’abari bawuri inyuma.
Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze igihe kinini iteguranwa ubugome birangira inashyizwe mu bikorwa n’abari inyuma yo kuyitegura nyuma yo gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda. Jenoside ntiyigeze ibaho ku bw’impanuka, yarateguwe ndetse inashyirwa mu bikorwa.”
Yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akwiye gukomeza kubungabungwa no kwigishwa abakiri bato kugira ngo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda. Anasaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri yose ashobora guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Muri icyo gikorwa hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri irindwi y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaherukaga kuboneka ahakorerwaga ibikorwaremezo.
Abatanze ubutumwa muri iki gikorwa bagaragaje ko bikibabaje kuba nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakiri imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Hasabwe ko umwe wese waba ufite amakuru ku hantu hashobora kuba harajugunywe cyangwa hahishwe imibiri y’abazize Jenoside yayatanga, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ndetse n’imiryango yabuze abayo ibashe kubona ihumure.



Kinyarwanda
English






