Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaburiye hose
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yabuze umukino wa gishuti ikinira mu gihugu cya Misiri.
Mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 4 Kamena 2026, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurutse mu gihugu cya Morocco yerekeza mu Misiri aho yari igiye gukomereza umwiherero yitegura imikino ya gishuti bavuye hano mu Rwanda bagomba gukina.
Amakuru yaturukaga mu bari baherekeje ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yavugaga ko nubwo imikino ya gishuti bagombaga gukinira mu gihugu cya Morocco irimo uwa Tanzania ndetse na Comoros bidakunze, FERWAFA yagombaga gushaka ubundi buryo ibigenza kugira ngo ikipe y’igihugu igaruke hano mu Rwanda hari umukino ikinnye.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 7 Kamena 2026, nibwo twamenye ko ishirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yakoresheje uburyo bwose kugira ngo haboneke Umukino wa gishuti ariko kuwubona byagoranye.
Hatekerezwaga ikipe y’igihugu ya Tanzania ndetse ubuyobozi bw’Impande zombi bwari bwamaze kumvikana ariko hazamo imbogamizi zo kubura kwa VISA zinjiza Deregasiyo ya Tanzania mu gihugu cya Misiri.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagombaga gukinira imikino ya gishuti muri Morocco ariko kubera ikibazo cy’icyorezo gikomeje kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda, byatumye Federasiyo ya Morocco ihagarika imikino yagombaga kubera muri iki gihugu.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakomeza imyitozo nk’uko yari irimo kuyikora, abakinnyi bakomeze kumenyerana bazagaruke hano mu Rwanda ku wa kane tariki 11 Kamena 2026 Saa Tatu za mu gitondo.
Iyi mikino FERWAFA yayiteguye mu rwego rwo kugira ngo umutoza, Stephen Costantine, akomeze ategure ikipe ye neza bizagere igihe cyo gutangira gukina imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2027 bamaze kumenyerana. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu itsinda rimwe na Liberia, Mali ndetse na Cape Verde.



Kinyarwanda
English






