Rutsiro: Umugabo yiyahuye kubera gufuhira umugore we
Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro yiyahuje anyweye umuti wica udukoko ndetse bikekwa ko yabitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore we yabujije gutunga telefone ngo atazakundana n’abandi bagabo maze akamuhakanira ko adashobora adafite telefone.
Ibi byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Muyira, ku wa 5 Kamena 2026.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien yagize ati “ Nibyo koko Uwamungu Claude w’imyaka 26 wabanaga n’umugore we byemewe n’amategeko yanyoye umuti wica udukoko bihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rutsiro, mu gihe bakimwitaho ahita ashiramo umwuka, amakuru avuga ko yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n’umugore we.”
Yakomeje avuga ko makimbirane yakomotse ku kuba yaramugiriye inama yo kubaho adatunze telefone, kugira ngo atagirana umubano n’abandi bagabo.



Kinyarwanda
English






