issa
Kayonza: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahangayikishijwe n'inzu bubakiwe

Jun 6, 2026 - 13:21
 0

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batuye mu Murenge wa Ruramira, bavuga ko inzu bubakiwe mu myaka 30 ishize hatagize igikorwa zishobora kubagwira.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye batuye mu kagari ka Nkamba, bavuga ko bugarijwe n'ibibazo bibabangamiye ariko by'umwihariko bakaba bahangayikishijwe no kuba barubakiwe inzu hifashishijwe umuganda rusange  ariko zikaba zishaje ku buryo zishobora kubagwira . 

Mukarusagara Marie utuye mu Mudugudu wa Nyagacyamo, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bubakiwe muri gahunda y'umuganda rusange mu 1996, avuga ko  inzu yubakiwe ishaje ndetse ikaba imuteye impungenge ku buryo akeka ko ishobora kuzamugwira .

Yagize ati " Maze kubura ababyeyi n'abavandimwe bishwe muri Jenoside, nagiye mu nkambi, nyuma ngarutse nabuze aho njya kuko ubwo bicaga ababyeyi n'abavandimwe, inzu twabagamo baranayitwitse. Abayobozi bashyizeho umuganda baratwubakira ariko inzu twubakiwe, abaturage bazubatse nabi, ku buryo iyi  nzu banyubakiye byageze aho ihengamira uruhande rumwe, ihari igihe  yari igiye kugwa umugiraneza anshyiriraho  icyondo ariko kugeza ubu mpora mfite ubwoba ko ishobora kuzagwa kuko urebye ntacyo yakozweho cyayibuza gusenyuka."

Mukangamije Epiphanie nawe wubakiwe inzu yo kubamo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko iyo nzu yubatswe nabi ndetse ikaba ishaje ku buryo ishobora no kugwa.

 Yagize ati" Iyi nzu mubona yangiritse ahantu hose, ubu hari igihe ngira ubwoba bwo kuyiraramo kuko no gufunga umuryango biragoye, hari igihe nyiraho umuryango nkumva igiye kugwa kubera ko yubatswe nabi kandi inashaje ." Abaturage basaba ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bubakiwe zikaba zishaje zishobora kugwa."

Abaturanyi baturanye nabo bavuga ko abo baturage bakwiye gufashwa bakubakirwa inzu zo kubamo.

Umwe mu baturage yagize ati" Izi nzu zubatswe nabi kandi zimaze imyaka 30 bazubatse, namwe mwabibonye ntabwo inzu uyu mukecuru abamo wanayisana ngo bikunde.,  buri gihe tubona abayobozi baza bakayifotora ariko bikarangira batamwubakiye, kandi nta bushobozi afite bwo kwiyubaka."

Umwe mu baturage avuga ko uretse Mukarusagara Marie na Mukangamije Epiphanie bafite ikibazo cyo kuba mu nzu zishaje kandi zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga hari na mugenzi wabo witwa Mukantagara Didancienne umaze igihe kinini mu icumbi ndetse inzu acumbitsemo nayo ishaje..

Yagize ati " Haruguru naho hari umubyeyi witwa Mukantagara Didansiyana, nawe arababaje rwose mumubarize impamvu atubakirwa, inzu yabagamo yarasenyutse ubu aracumbitse kandi urebye iyo nzu nayo irashaje kuyibamo ni ukubura uko ugira."

Abaturage banavuga ko uretse kuba abo babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahuriye ku kibazo cyo kutagira inzu zidashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, aba baturage banahuriye ku bibazo byo kutagira amikoro bityo bakaba banabayeho mu buzima bugoye  bagasaba ko banahabwa inkunga yabafasha kwiyubaka.

 Umwe mu baturage ati" Ibibazo Mukarusagara afite ni byinshi rwose, ahora arwaye kubera igifu kuburyo adashobora kugira icyo yimarira uretse iyi hene baherutse kumuha nta bundi bufasha bamuha na mituweli arayigurira. Mwebwe muvuganira abaturage muzamusabire bamufashe.P

Perezida wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Nkikabahizi Didace  aganira na UKWELITIMES yavuze ko iyo hagaragajwe ikibazo cy'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gikorerwa ubuvugizi ndetse anavuga ko ikibazo cy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakeneye amacumbi nacyo agiye kugikurikirana kugirango bagishyikirize  ubuyobozi nkuko bisanzwe bikorwa.

 Yagize ati "IBUKA icyo dukora dutoranya abafite ibibazo, tukabashyira ku rutonde, urwo rutonde tukarushyikiriza ubuyobozi, ubuyobozi bukagena abazubakirwa hagendewe ku bushobozi bafite, abasigaye tukazongera tukabaheraho umwaka ukurikiyeho. Iyo bigaragara ko hari umuntu ufite ikibazo cye kihutirwa wenda inzu yamugwiriye cyangwa yenda kumugwira, dukora ubuvugizi ."

 Twagerageje kuvugana n' umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza Hategikimana Fred ntiyitabye telefoni ndetse ubutumwa bugufi yandikiwe n'umunyamakuru ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Jun 6, 2026 - 16:50