issa
Gatsibo: Kivumbi yasanzwe mu muferege yapfuye  hakekwa ko  inzoga  yabaye nyirabayazana

Jun 6, 2026 - 18:38
 0

Kivumbi Jean Bosco wari utuye mu karere ka Gatsibo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bamusanze iruhande rw'umuganda yapfuye, bakeka ko yatsikiye mu mufurege ariko iruhande rw'umurambo we bahasanga inzoga yari mu kajerikani.

Umurambo wa Kivumbi Jean Bosco wari ufite imyaka 32 wabonetse mu Mudugudu wa Kinyange Akagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026. 

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko Kivumbi yaguye mu mufurege arapfa, abaturage bagakeka ko ashobora kuba yaguye mu mufurege mu ijoro kubera ko hatabonaga kubera ibura ry'umuriro ryabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu nta muturage wamubonye mu ijoro ahubwo abaturage bamubonye n'abazindutse mu rukerera.

 Bamwe mu baturage bavuga ko uwo muturage ashobora kuba yaguye mu mufurege ataha abandi bakavuga ko kugwa byaturutse ku kuba yari yanyweye inzoga mu gihe hari abavuga ko ashobora kuba yanyereye bitewe no kutabona kubera ko hatabonaga ariko bakanavuga ko iruhande rwe bahasanze akajerikani karimo inzoga gateretse.

 Abaturage bamubonye bavuga nta bikomere babonye ku mubiri akaba ariyo mpamvu bakeka ko yaguye anyereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki Furaha Frank, aganira na UKWELITIMES yemeje ko umurambo wa Kivumbi Jean Bosco wabonetse mu rukerera ariko icyamwishe kizamenyekana nyuma y'isuzumwa ry'umurambo we.

Yagize ati "Ibyabaye twabimenye, nkuko ubivuze mu rukerera rw'uyu munsi batubwiye ko hari umuturage babonye, twagiyeyo dusanga yapfuye."

Akomeza avuga ko icyo basanze yari afite akajerikani karimo inzoga, haje gufatwa umwanzuro ko ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugirango hamenyekane icyaba cyamwishe.

Jun 6, 2026 - 19:24