issa
Huye: Bane bafunzwe bakekwaho urupfu rw’umukecuru n’umwuzukuru we

Jun 7, 2026 - 11:08
 0

Abagabo bane batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw'umukecuru witwa Mukamutara Agnès n’umwuzukuru we, aho bishwe bagatabwa mu musarane.

Ibi byabereye mu Kagari ka Buvumo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye tariki 5 Kamena 2026

Abo bikekwa ko bishwe ni umukecuru witwa Mukamutara Agnès uri mu kigero cy’imyaka 75 n’umwuzukuru we w’imyaka icyenda, bagaragaye bajugunywe mu musarane.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru aheruka kugaragara ku wa 4 Kamena 2026, ari gushakisha umwuzukuru we yari yabuze dore ko babanaga bonyine mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko bakimenya amakuru y’izi mpfu Polisi na RIB bihutiye gutabara, ndetse abantu bane bakaba bahise batabwa muri yombi bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi.

Yagize ati “Abagabo bane bakekwaho urupfu rwa ba nyakwigendera bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ngoma, naho imirambo ya b’abakekwa ko bishwe yajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), gukorerwa isuzuma, kugira ngo hamenyekanye amakuru arenzeho y’igihe bapfiriye n’icyabishe.”

Abandi bantu batawe muri yombi, harimo abaguze ibyibwe mu rugo rwa nyakwigendera birimo ihene n’ibishyimbo.