issa
Boko Haram yongera gushimuta abanyeshuri n’abarimu muri Leta ya Oyo

Jun 7, 2026 - 08:43
 0

Ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera mu Majyepfo n’Uburengerazuba bwa Nigeria nyuma y’uko Igisirikare cy’iki gihugu gitangaje ku mugaragaro ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wongeye gushimuta abandi banyeshuri n’abarimu muri Leta ya Oyo.

Ibi byatangajwe n’inzego z’umutekano za Nigeria kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026.

Inzego z'umutekano zavuze ko ubugizi bwa nabi bukomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ku bufatanye n’uwa Boko Haram wazengereje icyo gihugu, bukomeje gufata indi ntera aho gucika burundu.

Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisirikare muri Nigeria, Markus Kangye, yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram bateye amashuri yo mu Karere ka Oriire muri Leta ya Oyo bagashimuta abanyeshuri n’abarimu bari muri ibyo bigo by’amashuri.

Yasobanuye ko nubwo abo barwanyi bakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gushimuta, kwambura no kwica abaturage bazira ubusa, inzego z’umutekano na zo zabahagurukiye kubera ko ngo baje muri iyo Leta ya Oyo nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta ku birindiro byabo biherereye mu Majyaruguru n’Uburasirazuba bwa Nigeria.

Ati “Ubushimusi burimo gukorerwa abaturage muri Leta ya Oyo burimo gukorwa n’abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram tumaze iminsi twirukana mu bindi bice by’igihugu mu bikorwa turimo byo guhashya imitwe nk’iyo yitwaje intwaro.”

Igisirikare cya Nigeria kivuga ko gikomeje kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa Boko Haram n’indi yajujubije umutekano w’icyo gihugu, nubwo abagituye bakomeje guhunga bajya gushaka umutekano mu bindi bihugu, bashinja Leta ya Perezida Bola Tinubu kudaha agaciro abaturage.

Jun 7, 2026 - 13:12