Afurika na Amerika byongeye gushimangira ubufatanye mu muhango wizihiza umunsi wa afurika
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ndetse akaba n’umuyobozi w’abadipolomate ba afurika muri icyo gihugu, afatanyije n’abandi badipolomate bahagarariye ibihugu bya Afurika ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yayoboye umuhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wa Afurika wabereye i Washington D.C.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, waranzwe no kwizihiza imyaka 63 ishize ibihugu bitandukanye bya Afurika bibonye ubwigenge no kwishimira imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze nazo zibona ubwigenge.
Muri uwo muhango hagarutswe by’umwihariko ku butumwa buvuga ku mubano uri hagati ya Afurika na Amerika, ugaragazwa nk’ufite amahirwe menshi yo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’uburezi.
Abitabiriye ibyo birori bagaragaje ko gukomeza kubaka ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika ari bimwe mu bigira uruhare mu iterambere ku mpande zombi.
Umunsi wa Afurika ugaruka ku ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika OAU, washinzwe mu 1963, nyuma ukaza kuvamo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU. Uyu munsi wizihizwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no ku mugabane w’Amerika n’ahandi ku Isi, nk’icyizere cy’ejo hazaza h’umugabane wunze ubumwe.



Kinyarwanda
English






