Ibyihebe byasabye Leta miliyali mu kurekura abashimuswe
Ansaru, itsinda ry'ibyihebe rikorana bya hafi na Boko Haramu basabye Leta ya Nigeria kubaha miliyali y'amanayira, imodoka,gufungura abayobozi babiri bafungiwe i Abuja no kugendera ku mahame akaze ya kiyisilamu muri Leta ya Oyo.
Itsinda ry’ibyihebe ryitwa Ansaru rishamikiye kuri Boko Haram, basabye Leta ya Nigeria kwishyura miliyali y’amanayira, imodoka, kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amahame akaze agendera ku myemerere ya shariya’Sharia’ ndetse no gufungura abakomando b’iryo tsinda bafashwe bugwate na Leta.
Michael Oyedokun, umwarimu wishwe n'ibyihebe
Ku itariki 15 Gicurasi 2026 ibyo byihebe byashimuse abanyeshuri n’abarimu muri Leta ya Oyo. Nyuma yo kubashimuta bafashe amashusho bari kwica umwe mu barimu bashimuswe. Ubundi bitwa Jam’atu Ansaru Muslimeena Fii Bilaadis Sudan, bakaba bashamikiye kuri Boko Haram, bataye uduce twa Esinele,Yawota na Alawusa.
Mahmud Usman (ibumoso) umuyobozi wa Ansaru na Abubakar Abba (iburyo) umwungirije bafungiye i Abuja
Ni igikorwa bateguye neza aho bashimuse abarimu barindwi n’abanyeshuri 39. Abashimuswe bajyanywe mu ishyamba ryitwa Oyo National Park. Nyuma y’umunsi umwe basakaje amashusho ku mbuga nkoranyambaga bari kwica Michael Oyedokun w’imyaka 57 wigishaga isomo ry’imibare mu kigo kitwa’Community High School’. Ibyo basabye byose Leta ya Oyo yabiteye utwatsi ibabwira ko bidashoboka.



Kinyarwanda
English






