Karongi: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yigisha
Umwarimu w’imyaka 30 wo mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yigisha.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera ku wa 7 Kamena 2026.
Umutanabuhamya utuye hafi y’aho uyu mwarimu akodesha yavuze ko Saa Tatu n’Igice z’ijoro, bumvise umwana aririra mu nzu y’uyu mwarimu.
Ibi byabaye nyuma y’aho uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 14 yari yagiye kuri uwo mwarimu ariko ajyana na musaza we muto ari nawe wariraga mu cyumba cy’uruganiriro kuko umwarimu yari yajyanye mushiki we kumusambanyiriza mu cyumba.
Yavuze ko atari ubwa mbere yari abikoze ndetse ko uwo mwana w’umukobwa yababwiye ko yari amusambanyije bwa kabiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin yashimangiye ko aya makuru bayamenye bayahawe n’abaturage,
Yagize ati “Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera, naho umwana yoherejwe kwa muganga”.
Ayabagabo yavuze ko gusambanya umwana ari icyaha ndengakamere, ndetse ko bibabaje kuba umwana yasambanywa n’ushinzwe kumurera no kumureberera.



Kinyarwanda
English






