NBA: Wembanyama ntabwo ahangayikishijwe n'igitutu
Umukinnyi w'inkingi ya mwamba wa San Antonio Spurs, Victor Wembanyama, yavuze ko imyaka amaze muri NBA yamwubatse bihagije ku buryo yiteguye guhangana n'igitutu cya NBA Finals, nubwo ikipe ye iri inyuma ya New York Knicks imikino ibiri ku busa.
Aya magambo yayatangaje mbere y'umukino wa gatatu wa NBA Finals uteganyijwe mu rukerera ku wa Kabiri tariki 9 Kamena, uzabera muri Madison Square Garden, aho Spurs ikeneye intsinzi kugira idakomeza gusigara inyuma muri Series.
Umukino wa kabiri warangiye Knicks itsinze amanota 105 kuri 104 nyuma y'iminota ya nyuma yari irimo ihangana rikomeye. Nubwo Spurs yatsinzwe iyo mikino yombi, Wembanyama yavuze ko ataracika intege. Yagize ati "Ntabwo mpangayitse."
Wembanyama yavuze ko ubushobozi bwo guhangana n'ibihe bikomeye atabuvukanye ahubwo yabukuye mu bihe byamugerageje mu rugendo rwe rwa basketball. Yagize ati "Byubakwa n'ibigeragezo, igitutu, ibyo abantu bakwitega ndetse n'ibyo unanirwa bikaguhatira gukomeza n'ubwo abantu bose bakureba."
Uyu mufaransa ufite uburebure bwa metero 2.24 amaze kwinjiza amanota 27.5, rebound 10.5 ndetse na blocks 3.5 kuri buri mukino muri izi Finals. Knicks ariko yakomeje kumugora binyuze ku bwugarizi bwa Karl-Anthony Towns na Mitchell Robinson.
Nyuma yo gutakaza umupira mu minota ya nyuma y'umukino wa kabiri, ikosa ryagize uruhare mu ntsinzi ya Knicks, Wembanyama yemeye ko byamubabaje ndetse ko binamufasha gukomera.
Yagize ati "Ese nzabyicuza? Yego rwose. Ariko se nzabikoresha nk'imbaraga zo kunyubaka no gufasha ikipe yanjye mu mukino utaha? Nta gushidikanya."
Uyu mukinnyi wanegukanye igihembo cya Defensive Player of the Year 2026, yongeyeho ko abakinnyi benshi ba Spurs bageze ku ntsinzi zikomeye hakiri kare, ibintu byatumye asobanura bagenzi be nk'abana bamenyereye ibyiza bataramenya neza uburemere bwo kugera kuri NBA Finals.
Umukino wa gatatu uzabera muri Madison Square Garden, aho Knicks ishaka gukomeza kwegera igikombe cya mbere cya NBA kuva mu 1973, mu gihe Spurs na Wembanyama bashaka gusubiza ibintu ku murongo no kugumana icyizere cyo kwegukana igikombe.



Kinyarwanda
English






