issa
Byiringiro Lague umaze gufungwa Kane, ari mu bo Police FC yashimiye 

Jun 8, 2026 - 10:33
 0

Ikipe ya Police FC yatandukanye n’abakinnyi batandatu ingunga, barimo Byiringiro Lague umaze gufungwa inshuro enye mu myaka micye ishize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, nibwo ikipe ya Police FC yabyutse itangaza ko itazakomezanya n’abakinnyi batandatu barimo Byiringiro Lague.

Abakinnyi ikipe ya Police FC yashimiye barimo abakinnyi babiri bakina bataha izamu, Ani Elijah, Byiringiro Lague na Richard Kirongozi, umukinnyi umwe ukina yugarira, David Chimezi ndetse n’abakinnyi babiri bakina hagati mu kibuga, Elie Kategaya na Msanga Henry.

Aba bakinnyi ikipe ya Police FC yatandukanye nabo nubwo batitwaye nabi muri uyu mwaka w’imikino ushize ariko bari banasoje amasezerano. Benshi muri aba bakinnyi hanze y’ikibuga ntabwo bavuzwe cyane usibye Byiringiro Lague umaze gufungwa inshuro eshatu muri uyu mwaka w’imikino kubera gutwara yanyoye ibisindisha no gukubita umuntu. Izi nshuro eshatu Lague afunzwe, ziyongeye ku yindi nshuro imwe yafunzwe ubwo yakinaga muri Suede.

Ikipe ya Police FC yabanje gushimira Ani Elijah, iza gushimira n’aba bakinnyi batanu ingunga. 

Ani Elijah yashimiye byimazeyo ikipe ya Police FC mu bihe ayimazemo. Yagize ati “ Nshuti Police FC, mwarakoze ku bihe byiza twagiranye n’ibihe bibi. Byari igihe cyiza ndetse n’ubunararibonye nagize ndi muri iyi kipe. Mwarakoze bafana mwese mwaje ku bwacu ndetse n’icyizere mwaduhaye. Mukomeze kwizera nta kidashoboka.”

Abandi bakinnyi basezerewe nta wurashyira hanze uko yiyumva nyuma yo gutandukana n’iyi kipe. Nyuma yo gushimira aba bakinnyi, Police FC yifurije kandi amahirwe masa, Issa Yakubu wakinaga mu bwugarizi werekeje mu yindi kipe itarashyirwa hanze.

Ikipe ya Police FC igiye gusubira ku isoko ry’abakinnyi ariko ku rundi ruhande muri aba bakinnyi hari abakomeje gushakwa n’andi makipe hano mu Rwanda. Uwihariye cyane ni Msanga Henry ukina hagati mu kibuga urimo kuganira na Rayon Sports.

Police FC umwaka ushize w’imikino yasoje iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 52 kandi yari ikipe yatangiranye imbaraga nyinshi iza gucika intege mu mikino yo kwishyura bituma isubira inyuma.

Image

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373