Amasaha yo gufunga Utubari, Utubyirino na resitora yongerewe kubera Igikombe cy'Isi
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB) rwatangaje ko mu rwego rwo kwishimira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, amasaha yongerewe kuri serivisi zitangwa mu ijoro zirimo utubari n’utubyiniro na resitora.
Mu itangazo urwo Rwego rwashyize ryashyizwe hanze ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, RDB yemeje ko ayo mabwiriza atangira kubahirizwa ku wa Gatsnu tariki ya 12 Kamena kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026.
Uru Rwego rwemeje ko amasaha yo gufunga mu mibyizi ari saa cyenda z’ijoro, kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru no mu minsi y’ibiruhuko rusange bizajya bigeza saa kumi za mugitondo.
RDB yakanguriye abafite ibikorwa bya resitora, utubyiniro n’utubari kubahiriza amabwiriza agenga kwirinda urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18.
Yavuze ko yibutsa abantu bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha.
Amabwiriza ya RDB yari asanzwe yasabaga ko abafite utubari n’utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na Saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.



Kinyarwanda
English






