Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yasahuwe
Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yahuye n’ikibazo gikomeye cy’umutekano nyuma y’uko inkweto z’abakinnyi n’ibindi bikoresho by’ikipe byibwe mbere y’imyitozo yayo ya mbere y’Igikombe cy’Isi yari bubere i Kansas City.
Umutoza Thomas Tuchel n’abakinnyi be bari biteganyijwe kugera i Kansas City ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe ibyo bikoresho byari byitezwe kuhagera mbere yabo.
Abapolisi bari kuvugana n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza bageze aho ibyabaye byabereye ku mugoroba wo ku wa Gatanu kugira ngo bakurikirane iki kibazo.
Amakuru aravuga ko abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Umuvugizi wa Polisi ya Kansas, yagize ati “Turimo gukora iperereza ku bujura bushoboka bw’ibikoresho byari mu modoka y’ikipe yageze i Kansas City kuri uyu mugoroba ifite ibintu byabuze. Iperereza riracyakomeje.”
Ubu bujura bushobora guhungabanya imwe mu myiteguro ya Thomas Tuchel n’ikipe ye mbere y’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi bazahuramo na Croatia ku wa Gatatu.
Abakinnyi b’u Bwongereza biteganyijwe gukora imyitozo yabo ya mbere yuzuye kuri iki Cyumweru tariki 14 Kamena 2026.



Kinyarwanda
English






