issa
Ngoma: Umukobwa w'imyaka 17 yishwe akaswe ijosi n'ikiganza

Jun 11, 2026 - 18:46
 0

Umukobwa w'imyaka 17 wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, yishwe akaswe ijosi n'ikiganza n'abantu bataramenyekana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026.

Abatuye mu Mudugudu wa Kamvumba mu Kagari Kinunga, baravuga ko uwo mwana w'umukobwa yiciwe mu nzu yararanagamo n'abana babiri bavukana mu gihe ababyeyi babo bo bararaga mu nzu nini byegeranye.

Abaturage babwiye UKWELITIMES, ko mu masaha ya Saa saba z'ijoro bahurujwe na Mutwarasibo wabo akaba n'umubyeyi w'uwo mwana w'umukobwa nyuma yo kumva ihene zihebeba akajya kureba ikibazo zagize maze asanga inzu zibamo ari nayo yabagamo uwo mwana n'abavandimwe be asanga bamwishe bamukase ijosi banamutemye ikiganza urutoki rumwe ruvaho.

Bavuze ko uwo mwana abo bagizi ba nabi banamukase amabere no ku myanya y'ibanga ndetse bakeka ko babanje no kumusambanya.

Abaturage bavuga ko hari umusore bari bamaze iminsi bafitanye umubano wihariye ku buryo mu minsi yashize yigeze kumuha igishoro akora ubucuzi buciriritse bagakeka ko ashobora kuba afite uruhare muri urwo rupfu.

Inzego z'umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Niyigena Alexis aganira n'itangazamakuru yagaragaje ko hatangiye iperereza ku rupfu rw'uwo mwana w'umukobwa.

Yagize ati " Twagize ibyago tubura umwana w'umukobwa witwa Mfitimana Henriette w'imyaka 17, mu masaba saba z'ijoro nibwo twamenye amakuru, dutabajwe n'umubyeyi we wari ugiye kureba amatungo ye uko ameze, abone inzu uwo mukobwa yararagamo irakinguye yinjiyemo asanga bamwishe."

Yanavuze ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwagize abagize uruhare mu rupfu rw'uwo mwana umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Jun 11, 2026 - 19:28