Celine Dion yateguje abafana igitaramo cy’amateka
Mu 2022 Celine Dion bamusanzemo indwara yitwa’ Stiff Person Syndrome (SPS),indwara y’ubwonko ituma imitsi igagara. Icyo gihe ijwi no kugenda byari bigoye ku buryo atabashaga no kuvuga. Yarivuje ku buryo mu 2024 yumvise yatoye agatege atangaza ko agiye kugaruka ku rubyiniro ariko yahise aremba birangirira aho. Celine Dion akumbuye urubyiniro kuko aheruka imbere y’abafana ku wa 08 Werurwe 2020 I New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umuhanzikazi wubatse izina mu muziki witsa cyane ku marangamutima, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abaza ab’i Paris niba biteguye igitaramo azakora yizihiza imyaka 58 y’amavuko.
Celine Dion yanditse ati”Nditeguye cyane. Namwe muriteguye?”
Ibi abitangaje nyuma yo kwemeza ibitaramo 10 azakorera Paris La Défense Arena, inyubako yakira abantu 40,000 bicaye neza. Amatariki azataramira abafana ni hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026.
Nubwo yabwiye abafana be ko afite ubwoba buke, yabijeje igitaramo cy’amateka, dore ko ari ibintu afata nk’ibidasanzwe mu buzima bwe. Celine Dion yashimiye abantu bose bamubaye hafi bakamusengera mu bihe yanyuzemo.
Mu 2022 Celine Dion bamusanzemo indwara yitwa’ Stiff Person Syndrome (SPS),indwara y’ubwonko ituma imitsi igagara. Icyo gihe ijwi no kugenda byari bigoye ku buryo atabashaga no kuvuga.
Zimwe mu ndirimbo z'amateka za Celine Dion zizafasha abafana kugira ibihe byiza mu bitaramo



Kinyarwanda
English







